Umukinnyi w’imena uzafasha Knowless mu kugaragaza ubutumwa buri mu
ndirimbo ye ‘Peke yangu’ ni umusore witwa Evans, umwe mu banyamideli
bakomeye i Dar es Salaam na we washimye bikomeye akazi uyu mukobwa
yakoze.
Iyi ndirimbo ‘Peke Yangu’, ni imwe mu ziririmbwe mu ndimi Giswahili
zizagaragara kuri album ya Gatanu ya Knowless ateganya gushyira hanze
bitarenze umwaka wa 2015.
Uyu mukobwa uri mu bahanzi 10 bahatanira kwegukana irushanwa rya
Primus Guma Guma Super Star ya 5 aracyashimangira ko yifitemo ubushobozi
bwo gutwara igikombe ndetse ngo akurikije ingufu umuziki we ufite
akareba na bagenzi be asanga ari we ukwiye guhabwa miliyoni 24
zizagenerwa umuhanzi wa mbere. |
No comments:
Post a Comment