Monday 4 May 2015

Some Special Pictures!

Model Bijoux chillin with Jay Keys!

Models of Log in Model Agency (Jay & Mickael)!

Models of Log in Model Agency (Jay & Mickael)!

Managing Director of Imboni Filmz Paru meditate his thing.

Sunday 3 May 2015

HELLO PEOPLE, NICE SUNDAY !

Bijoux model in Log in Model Agency.muberajay@gmail.com

Jay Keys with Bijoux chillin.muberajay@gmail.com
From left to right, Jules(marketing manager of Nyampinga Ushoboye), Bijoux, Jay and Tina.muberajay@gmail.com

Friday 1 May 2015

Jay Keys & Yvonne

Jay Keys with Yvonne(actress of Imboni Filmz).

Jay Keys with Yvonne(actress of Imboni Filmz).

Jay Keys (with blue shirt) with Frank, Peter, Japhet & Bruce in 2006 when finished his primary School.

Jay Keys (midle) Victory (left) & Kambali (right) in GS Apega!

MENYA N'IBI !

Jay Keys with Sandra (his ex Girl Friend)

Jay Keys with Sandra in Jay's Birthday in 2012

UWERA Immaculee

When I was muslum(Jay Keys & his brother Moses) with blue&white T I Shirts!

KARIGIRWA Sandra (waririmbye indirimbo Nyina w'umuntu)

Jay Keys with his Sisters from another mother (Florence light & Genester left) when finished his Senior School!

From left to light (Jay Keys, Adelion & Cyusa) some of his Colegues!

Janvier (left), Alice (midle) & Jay Keys (light) in E.S.Mukingi 2011.

Fred (left), Jay Keys (midle) & Cedro (light) some of his Bestos!

Jay carring Goat!

Chelsa, Bebe(midle ,Jay's ex Girlfriend) & Josyne some his sister in low!

Jay Keys with Janvier(left) & Jean Louis(right) some of his o' level colegues.

Jay Keys with Moses his brother (left) & David his friend (right).

Jay Keys with his best friend Olivier from Ruhango.


Jay Keys with Thierry (left) & Danckon(right) some of his o' level colegues.


Monday 27 April 2015

HELLO BEAUTIFUL PEOPLE!

JAY KEYS

Dore abanyarwandakazi 10 b’ibyamamare bavugwa cyane kurusha abandi

7. Miss Kundwa DorianeN’ubwo atamaze igihe kirekire amenyekanye, mu gihe gito gishize Kundwa Doriane yagiye avugwaho byinshi, dore ko yaraye yambitswe ikamba hatangiye kuvugwa ko n’ubwo yaryambitswe nka Miss Rwanda 2015, atari umunyarwandakazi ahubwo ko ari umugandekazi watsinze abanyarwandakazi. Ibi byatumye Miss Doriane avugwa cyane mu bitangazamakuru, bituma hakorwa amasesengura n’ibyegeranyo byerekana ko ari umukobwa w’i Rwanda, ibi bituma avugwa cyane mu bitangazamakuru.Mu bindi byakunze kuvugwa kandi n’ubu bikaba bikomeje, ni ibijyanye n’ibikorwa bye, ibihembo agenerwa ndetse n’uburanga bwe nabwo bwakunze guvugisha abatari bacye, ibi bigasanga n’ibitekerezo n’ubutumwa akunda gushyira hanze bigatuma arushaho kuvugwa cyane.

5. Bahati GraceMiss Rwanda 2009 Bahati Grace, yagiye avugwa cyane mu bitangazamakuru guhera mu mwaka wa 2009 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda. Nyuma uretse iby’iryo kamba, yagiye anavugwa cyane mu bitangazamakuru ku bijyanye n’urukundo rwe n’umuhanzi K8 Kavuyo, uyu baje no kubyarana muri 2012 maze kuvugwa k’uyu mukobwa gufata urundi rwego.Kuva ubwo havugwaga ko yaba atwite kugeza ubwo yabyaraga ndetse kugeza n’uyu munsi aho byamaze kwemezwa ko K8 Kavuyo bakundanye bakanabyarana iby’urukundo rwabo byarangiye, Bahati Grace aracyakunda kugaragara cyane mu bitangazamakuru. Amasomo yakuye mu byagiye bimubaho, ubuhamya atanga ndetse n’ubutumwa akunda kugeza ku bantu batandukanye, biri mu bituma uyu mukobwa avugwa cyane bitangazamakuru.

8. Miss ColombeKuva Miss Akiwacu Colombe yakwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, yakunze kuvugwa kenshi mu bitangazamakuru. Mu byagiye bigarukwaho cyane, harimo ibijyanye n’ibihembo yahawe birimo n’imodoka ishaje yavugishije abatari bacye, ndetse n’ibyo yari yaremerewe byose muri rusange.Uretse ibyo kandi, Miss Colombe yagiye anavugwa cyane kubera ibikorwa byiza yagiye akora birimo kubakira abatishoboye, ingendo yagiye ajyamo mu Bufaransa, Esipanye n’ahandi byose byatumaga avugwa cyane nu bitangazamakuru.

4. Aline GahongayireUyu mugore uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, agaragara cyane mu bikorwa byinshi bitandukanye, harimo iby’imideri, ibikorwa by’umuco nk’iby’amatora ya ba Nyampinga ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye. Uretse kuba ibi bikunda gutuma avugwa cyane, n’ibitekerezo bye akunda gushyira ahagaragara nabyo byongera uburyo avugwa.Mu byakunze kugarukwaho cyane kandi kuri uyu mugore, harimo iby’urukundo n’imibanire n’umugabo we Gahima Gabriel, ibi bikaba byaranatangiye mbere y’uko bakora ubukwe, bikomeza nyuma bamaze kubana ndetse kugeza no mu minsi ya none.


10. Young GraceUrukundo rwe n’umusore atagiye akunda kugaragaza mu buryo bweruye, gutangaza ko yamuhaye ubusugi, kukekwaho ko yaba aryamana n’abakobwa bagenzi be n’ibindi byinshi bijyanye n’ubuzima bwite bw’ibanga rya muntu, biri mu byagiye bituma Young Grace avugwa cyane mu bitangazamuru.Ibi bikajyana n’ibikorwa bya muzika, aho yabaga ashyigikiwe cyane na nyina mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yagiye abasha kwitabira.

1. Butera KnowlessUmuhanzikazi Butera Knowless, ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare bavugwa cyane mu bitangazamakuru, akenshi ugasanga ntihagarukwa ku bihangano bye gusa ahubwo haniyongeraho ibindi byinshi binyuranye, nk’iby’umusore bakundana nyuma ya Safi bahoze bakundana, iby’umubano we na Clement, ibijyanye n’uburanga bwe, imyambarire imyitwarire ku rubyiniro n’ibindi byinshi bituma bigoye kubona umunsi washakisha mu bitangazakuru byose ngo uburemo icyagize icyo kivuga kuri uyu mukobwa.Ubukwe bwa Knowless, kuba yaba atwite n’ibindi byinshi by’ibuhuha, byagiye bivugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse nawe akagira icyo abivugaho ariko ameherezo igihe kikaba umucamanza, kikerekana ko byari ibihuha.

2. Miss AuroreN’ubwo yashize imyaka itatu abaye Miss Rwanda ari nabyo byatumye amenyekana cyane, Miss Mutesi Kayibanda Aurore aracyagaragara cyane kurusha ndetse n’abakobwa bagiye begukana iri kamba nyuma ye. Mu byagiye bikunda kugarukwaho cyane kuri uyu mukobwa, harimo amarushanwa menshi yagiye yitabira kuburyo yanarushije abandi babaga baratowe mu myaka ya vuba. Akunze kugarukwaho cyane kandi kubera ibitekerezo bye akunda kugaragaza ahantu hatandukanye harimo no ku mbuga nkoranyambaga.Miss Aurore kandi, iyo havuzwe ibijyanye n’uburanga bw’abanyarwandakazi nabwo agarukwaho, bigatuma akomeza kuvugwa cyane mu bitangazamakuru. Mu biheruka yagiye avugwaho, harimo ibijyanye na filime azakinana n’umunya Nigeria Ramsey Nouah, ndetse no kuba yaragiye gukomeza amashuri ye mu gihugu cya Turikiya ari naho aherereye kugeza ubu.

9. PaccyUmuraperikazi Paccy, yagiye akunda kugaruka cyane mu bitangazamakuru. Igihe yavuzwe cyane ni igihe byavugwaga ko yaba atwite nawe akabanza kubihakana, nyuma igihe cyagera bikagaragara ndetse we na Licklick wayimuteye bakavugwa hibazwa ku hazaza h’umugabo wabo n’ubwo berekanye ko umwana babyaranye aricyo gihango gusa bafitanye.Mu bijyanye na muzika, Paccy yagarutsweho imyaka myinshi hibazwa impamvu atajya abasha kwinjizwa mu marushanwa arimo nka Primus Guma Guma Super Star kandi ashoboye, gusa muri uyu mwaka wa 2015 byaramuhiriye ubu ari mu bahatanira ibihembo by’aya marushanwa.

3. Anita PendoNi uyu ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandazi badasanzwe, kuko nta kintu na kimwe kijyanye n’imyidagaduro apfa kuburamo. Anita ni umunyamakuru, umushyushyarugamba ndetse akaba umu DJ. Uburyo yitwara muri aka kazi ke, uburyo asetsa n’imvugo akoresha asururutsa abantu ndetse n’uburyo agaragara ku rubyiniro ubwabyo, bituma akunda kuvugwa cyane mu bitangazamakuru.Ikindi Anita yakunze kuvugwaho, ni ibijyanye n’urukundo rwe n’abasore bagiye bakundana barimo Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ndetse na Producer David bahoze bakundana. Anita ariko yanakunze kuvugwaho kenshi ko yaba atwite ariko bikaza kugaragara ko byari ibihuha, muri iyi minsi micye ishize bwo ibi bikaba byaranavuzwe cyane bitewe n’uburyo uyu mukobwa yabyibushye mu buryo butari busanzwe.

6. Tidjara KabenderaTidjara Kabendera ni umugore ufite izina ritoroshye mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda. Ni umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba mu birori bitandukanye, imbyino n’uburyo yitwara muri ibyo byombi bikaba biri mu bituma akunda kugarukwaho cyane.Uyu mugore kandi uburyo afatanya n’abahanzi batandukanye mu bikorwa byabo, nabyo bituma adasigana n’ibitangazamakuru ndetse n’ibikorwa n’ibitekerezo bye bikongera uko gutuma avugwa. Uretse ibi kandi, ibijyanye n’urukundo rwe n’umugabo we akunda gushimangira cyane uburyo amukunda, bituma nabyo agarukwaho kenshi mu bitangazamakuru.

AMAFOTO: Dore abakobwa 10 bahatanira ikamba rya Miss SFB (CBE

Uyu yitwa Uwase Marie Adeline

Uyu yitwa Gasana Edna Darlene, akaba yari no mu bahataniraga Miss Rwanda 2015

Uyu yitwa Uwera Peace

Uyu we yitwa Marie Grace Deborah

Uyu yitwa Urwibutso Emmanuella Erica

Uyu yitwa Umuhoza Stella Michelle

Uyu mukobwa we yitwa Munezero Phionah


Uyu yitwa Gaju Umutoni Ange

Uyu yitwa Gwaneza Uwimana Ange Wivine




Uyu yitwa Twagirimana Mizero Paulette, akaba yaranabaye Miss w’ikigo cy’amashuri yigagaho mu mujyi wa Kigali


Dore ibintu 10 bizakwereka ko umukobwa muri kumwe mu rukundo akwiyumvamo kandi ko muzarambana

1.Iyo umukobwa agukunda by’ukuri akaba anakwiyumvamo, uzasanga yishimira ko muganira  ndeste mukamarana igihe kirekire
Burya ngo niba umukobwa agukunda ntazigera yitesha amahirwe yo kukubona cyangwa se kukuvugisha. Kandi mu kiganiro mugirana ukabona ashaka kugusubiza buri kimwe umubajije, ugasanga arakubaza byinshi bikwerekeyeho mu rwego rwo gushaka kukumenya birambuye kandi wamubwira ko ushaka ko muvugana akambumva vuba ntashakishe impamvu z’uko atari buboneke ndetse mwaba muri no kuganira ukabona akwitegereza, agusekera, akagira n’ uruhare  mu kiganiro, iki ngo ni ikimenyetso gikomeye kizakwereka ko agukunda by’ukuri.
2.Umukobwa ugukunda by’ukuri akubwira incuti ze z’inkora mutima kandi akakwereka abavandimwe n’umuryango we ntarwikekwe
Umukobwa  iyo agukunda  nta kibazo bimutera  kukwereka incuti ze ndetse usanga anakuvuga kenshi mu gihe arikumwe na zo, ukanasanga ntakibazo afite cyo kukuvuga cyangwa se kuba ari kumwe nawe imbere y’abavandimwe be cyangwa se  ababyeyi be. 
 
3.Mu gihe muri kumwe muri kuganira usanga ashimishwa no kugukorakoraho
Niba umukobwa w’incuti yawe igihe muri kumwe akunda kugukoraho kenshi  jya umenyako rwose akwiyumvamo kuko burya ngo abakobwa muri kamere yabo umusore batiyumvamo bumva batanamwegera. Kuko iyo atagukunda yumva kugukoraho nta cyo bivuze mbese  kuko atakwiyumvamo neza.

4. Usanga akunda kukwigana mu bikorwa byawe
Nutangira kubona ibimenyetso by’uko umukobwa yatangiye kujya akwigana mu byo ukora, akishimira gukora bimwe mu byo ukora,  urugero niba ukunda nko kureba umupira ugasanga rimwe na rimwe na we afashe igihe cyo kujya ajya kureba umupira, n’ibindi azi ukunda akabiha umwanya muri gahunda ze, iki ngo ni kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko  agukunda kandi  ko yatangiye no kukwiyumvamo.

5.Agira ishyari iyo akubonanye n’abandi bakobwa

Mu gihe ufite umukobwa w’incuti yawe, wavugana n’abandi bakobwa akarakara cyangwa se akagira ishyari, cyangwase yakubonana n’abandi bakobwa agahita aza aho muri akakwiyereka kugirango ubone ahari, ni ikimenyetso kikwereka ko agukunda kuko umukobwa iyo akunda aranafuha.
6.Ashakisha impamvu zose zituma muhura
Akenshi muhura utabiteganije; aha ngo iyo akwiyumvamo aba yumva atamara akanya na gato atakubonye. Ibi bigatuma ashakisha uburyo bwose akoresha kugirango abe yakubona harimo nko kwinyuza mu nzira azi ko ukunda gucamo mu rwego rwo kugira ngo muze guhura cyangwa se agashakisha impamvu iributume muhura. Aha ngo menya ko agukunda nta gushakisha kuko aba yiyumvamo urukundo bityo akumva kukubona ariwo mutuzo we. 

7.Iyo azi ko muri buhure yiyitaho

Niba umukobwa agukunda agerageza uko ashoboye kugirango ase neza cyane cyane iyo aziko uri hafi aho cyangwa se muri busohokane. Mwaba muri kumwe ugasanga agenzura ko imisatsi ye imeze neza, ko imyenda ye ntakibazo ifite  mbese yikorera ubugenzuzi budasanzwe kuko aba ashaka ko umubonamo ubwiza budasanzwe kurusha mbere. 

8. Iyo muri kumwe ubona atekanye nta cyo yikeka

Niba ubona muri kumwe akaba atekanye nta cyo yishisha, ntatinye amaso y’abandi bamubona muri kumwe ujye umenya ko agukunda by’ukuri. Ariko ngo nubona afite impungenge zo kumarana igihe kinini nawe, ugasanga igihe muri kumwe nta mutekano aba afite rimwe na rimwe wakwifuza ko muhura ngo muganire  agashakisha impamvu zituma mutari bubonane cyangwa agashaka ko muhurira ahantu hihishe, aha ngo kurayo amaso kuko ntabwo agukunda. 
9. Aha agaciro iminsi ikomeye kuri wowe
Niba yibuka umunsi mukuru wawe w’amavuko, ugasanga arabizirikana akagutegurira  impano, ugasanga azi ibyo wagezeho mugihe runaka wenda igihe waherewe impamya bushobozi n’ibindi akaba yaguhamagara akakwifuriza umunsi mwiza, rimwe na rimwe akaba yanaguha impano idafite icyo igamije; menyako agukunda kandi ko ahora agutekerezaho akanifuza icyagushimisha. 

10. Usanga iyo ari gutegura ubuzima bwe bw’ejo hazaza nawe agushyiramo

Niba ubona ko umukobwa mukundana atakiyumva wenyine mu byo akora, cyangwa se mu byo ateganya gukora akagushyiramo, menya ko agukunda kandi yifuza ko muzarambana.

Friday 24 April 2015

Knowless ku nkombe z’Inyanja y’u Buhinde

Umukinnyi w’imena uzafasha Knowless mu kugaragaza ubutumwa buri mu ndirimbo ye ‘Peke yangu’ ni umusore witwa Evans, umwe mu banyamideli bakomeye i Dar es Salaam na we washimye bikomeye akazi uyu mukobwa yakoze.
Iyi ndirimbo ‘Peke Yangu’, ni imwe mu ziririmbwe mu ndimi Giswahili zizagaragara kuri album ya Gatanu ya Knowless ateganya gushyira hanze bitarenze umwaka wa 2015.
Uyu mukobwa uri mu bahanzi 10 bahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 aracyashimangira ko yifitemo ubushobozi bwo gutwara igikombe ndetse ngo akurikije ingufu umuziki we ufite akareba na bagenzi be asanga ari we ukwiye guhabwa miliyoni 24 zizagenerwa umuhanzi wa mbere.

Knowless na Evans, umunyamideli ukomeye muri Tanzania

Iyi ni imwe mu nyubako bifashishije mu gukora aya mashusho

Ikipe yafashaga Knowless mu ifatwa ry’amashusho