4. Usanga akunda kukwigana mu bikorwa byawe
Nutangira kubona ibimenyetso by’uko umukobwa yatangiye kujya akwigana
mu byo ukora, akishimira gukora bimwe mu byo ukora, urugero niba
ukunda nko kureba umupira ugasanga rimwe na rimwe na we afashe igihe cyo
kujya ajya kureba umupira, n’ibindi azi ukunda akabiha umwanya muri
gahunda ze, iki ngo ni kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko agukunda
kandi ko yatangiye no kukwiyumvamo.
5.Agira ishyari iyo akubonanye n’abandi bakobwa
Mu gihe ufite umukobwa w’incuti yawe, wavugana n’abandi bakobwa
akarakara cyangwa se akagira ishyari, cyangwase yakubonana n’abandi
bakobwa agahita aza aho muri akakwiyereka kugirango ubone ahari, ni
ikimenyetso kikwereka ko agukunda kuko umukobwa iyo akunda aranafuha.
6.Ashakisha impamvu zose zituma muhura
Akenshi muhura utabiteganije; aha ngo iyo akwiyumvamo aba yumva
atamara akanya na gato atakubonye. Ibi bigatuma ashakisha uburyo bwose
akoresha kugirango abe yakubona harimo nko kwinyuza mu nzira azi ko
ukunda gucamo mu rwego rwo kugira ngo muze guhura cyangwa se agashakisha
impamvu iributume muhura. Aha ngo menya ko agukunda nta gushakisha kuko
aba yiyumvamo urukundo bityo akumva kukubona ariwo mutuzo we.
7.Iyo azi ko muri buhure yiyitaho
Niba umukobwa agukunda agerageza uko ashoboye kugirango ase neza
cyane cyane iyo aziko uri hafi aho cyangwa se muri busohokane. Mwaba
muri kumwe ugasanga agenzura ko imisatsi ye imeze neza, ko imyenda ye
ntakibazo ifite mbese yikorera ubugenzuzi budasanzwe kuko aba ashaka ko
umubonamo ubwiza budasanzwe kurusha mbere.
8. Iyo muri kumwe ubona atekanye nta cyo yikeka
Niba ubona muri kumwe akaba atekanye nta cyo yishisha, ntatinye amaso
y’abandi bamubona muri kumwe ujye umenya ko agukunda by’ukuri. Ariko
ngo nubona afite impungenge zo kumarana igihe kinini nawe, ugasanga
igihe muri kumwe nta mutekano aba afite rimwe na rimwe wakwifuza ko
muhura ngo muganire agashakisha impamvu zituma mutari bubonane cyangwa
agashaka ko muhurira ahantu hihishe, aha ngo kurayo amaso kuko ntabwo
agukunda.
9. Aha agaciro iminsi ikomeye kuri wowe
Niba yibuka umunsi mukuru wawe w’amavuko, ugasanga arabizirikana
akagutegurira impano, ugasanga azi ibyo wagezeho mugihe runaka wenda
igihe waherewe impamya bushobozi n’ibindi akaba yaguhamagara
akakwifuriza umunsi mwiza, rimwe na rimwe akaba yanaguha impano idafite
icyo igamije; menyako agukunda kandi ko ahora agutekerezaho akanifuza
icyagushimisha.
10. Usanga iyo ari gutegura ubuzima bwe bw’ejo hazaza nawe agushyiramo
Niba ubona ko umukobwa mukundana atakiyumva wenyine mu byo akora,
cyangwa se mu byo ateganya gukora akagushyiramo, menya ko agukunda kandi
yifuza ko muzarambana. |