Monday 27 April 2015

Dore abanyarwandakazi 10 b’ibyamamare bavugwa cyane kurusha abandi

7. Miss Kundwa DorianeN’ubwo atamaze igihe kirekire amenyekanye, mu gihe gito gishize Kundwa Doriane yagiye avugwaho byinshi, dore ko yaraye yambitswe ikamba hatangiye kuvugwa ko n’ubwo yaryambitswe nka Miss Rwanda 2015, atari umunyarwandakazi ahubwo ko ari umugandekazi watsinze abanyarwandakazi. Ibi byatumye Miss Doriane avugwa cyane mu bitangazamakuru, bituma hakorwa amasesengura n’ibyegeranyo byerekana ko ari umukobwa w’i Rwanda, ibi bituma avugwa cyane mu bitangazamakuru.Mu bindi byakunze kuvugwa kandi n’ubu bikaba bikomeje, ni ibijyanye n’ibikorwa bye, ibihembo agenerwa ndetse n’uburanga bwe nabwo bwakunze guvugisha abatari bacye, ibi bigasanga n’ibitekerezo n’ubutumwa akunda gushyira hanze bigatuma arushaho kuvugwa cyane.

5. Bahati GraceMiss Rwanda 2009 Bahati Grace, yagiye avugwa cyane mu bitangazamakuru guhera mu mwaka wa 2009 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda. Nyuma uretse iby’iryo kamba, yagiye anavugwa cyane mu bitangazamakuru ku bijyanye n’urukundo rwe n’umuhanzi K8 Kavuyo, uyu baje no kubyarana muri 2012 maze kuvugwa k’uyu mukobwa gufata urundi rwego.Kuva ubwo havugwaga ko yaba atwite kugeza ubwo yabyaraga ndetse kugeza n’uyu munsi aho byamaze kwemezwa ko K8 Kavuyo bakundanye bakanabyarana iby’urukundo rwabo byarangiye, Bahati Grace aracyakunda kugaragara cyane mu bitangazamakuru. Amasomo yakuye mu byagiye bimubaho, ubuhamya atanga ndetse n’ubutumwa akunda kugeza ku bantu batandukanye, biri mu bituma uyu mukobwa avugwa cyane bitangazamakuru.

8. Miss ColombeKuva Miss Akiwacu Colombe yakwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, yakunze kuvugwa kenshi mu bitangazamakuru. Mu byagiye bigarukwaho cyane, harimo ibijyanye n’ibihembo yahawe birimo n’imodoka ishaje yavugishije abatari bacye, ndetse n’ibyo yari yaremerewe byose muri rusange.Uretse ibyo kandi, Miss Colombe yagiye anavugwa cyane kubera ibikorwa byiza yagiye akora birimo kubakira abatishoboye, ingendo yagiye ajyamo mu Bufaransa, Esipanye n’ahandi byose byatumaga avugwa cyane nu bitangazamakuru.

4. Aline GahongayireUyu mugore uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, agaragara cyane mu bikorwa byinshi bitandukanye, harimo iby’imideri, ibikorwa by’umuco nk’iby’amatora ya ba Nyampinga ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye. Uretse kuba ibi bikunda gutuma avugwa cyane, n’ibitekerezo bye akunda gushyira ahagaragara nabyo byongera uburyo avugwa.Mu byakunze kugarukwaho cyane kandi kuri uyu mugore, harimo iby’urukundo n’imibanire n’umugabo we Gahima Gabriel, ibi bikaba byaranatangiye mbere y’uko bakora ubukwe, bikomeza nyuma bamaze kubana ndetse kugeza no mu minsi ya none.


10. Young GraceUrukundo rwe n’umusore atagiye akunda kugaragaza mu buryo bweruye, gutangaza ko yamuhaye ubusugi, kukekwaho ko yaba aryamana n’abakobwa bagenzi be n’ibindi byinshi bijyanye n’ubuzima bwite bw’ibanga rya muntu, biri mu byagiye bituma Young Grace avugwa cyane mu bitangazamuru.Ibi bikajyana n’ibikorwa bya muzika, aho yabaga ashyigikiwe cyane na nyina mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yagiye abasha kwitabira.

1. Butera KnowlessUmuhanzikazi Butera Knowless, ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare bavugwa cyane mu bitangazamakuru, akenshi ugasanga ntihagarukwa ku bihangano bye gusa ahubwo haniyongeraho ibindi byinshi binyuranye, nk’iby’umusore bakundana nyuma ya Safi bahoze bakundana, iby’umubano we na Clement, ibijyanye n’uburanga bwe, imyambarire imyitwarire ku rubyiniro n’ibindi byinshi bituma bigoye kubona umunsi washakisha mu bitangazakuru byose ngo uburemo icyagize icyo kivuga kuri uyu mukobwa.Ubukwe bwa Knowless, kuba yaba atwite n’ibindi byinshi by’ibuhuha, byagiye bivugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse nawe akagira icyo abivugaho ariko ameherezo igihe kikaba umucamanza, kikerekana ko byari ibihuha.

2. Miss AuroreN’ubwo yashize imyaka itatu abaye Miss Rwanda ari nabyo byatumye amenyekana cyane, Miss Mutesi Kayibanda Aurore aracyagaragara cyane kurusha ndetse n’abakobwa bagiye begukana iri kamba nyuma ye. Mu byagiye bikunda kugarukwaho cyane kuri uyu mukobwa, harimo amarushanwa menshi yagiye yitabira kuburyo yanarushije abandi babaga baratowe mu myaka ya vuba. Akunze kugarukwaho cyane kandi kubera ibitekerezo bye akunda kugaragaza ahantu hatandukanye harimo no ku mbuga nkoranyambaga.Miss Aurore kandi, iyo havuzwe ibijyanye n’uburanga bw’abanyarwandakazi nabwo agarukwaho, bigatuma akomeza kuvugwa cyane mu bitangazamakuru. Mu biheruka yagiye avugwaho, harimo ibijyanye na filime azakinana n’umunya Nigeria Ramsey Nouah, ndetse no kuba yaragiye gukomeza amashuri ye mu gihugu cya Turikiya ari naho aherereye kugeza ubu.

9. PaccyUmuraperikazi Paccy, yagiye akunda kugaruka cyane mu bitangazamakuru. Igihe yavuzwe cyane ni igihe byavugwaga ko yaba atwite nawe akabanza kubihakana, nyuma igihe cyagera bikagaragara ndetse we na Licklick wayimuteye bakavugwa hibazwa ku hazaza h’umugabo wabo n’ubwo berekanye ko umwana babyaranye aricyo gihango gusa bafitanye.Mu bijyanye na muzika, Paccy yagarutsweho imyaka myinshi hibazwa impamvu atajya abasha kwinjizwa mu marushanwa arimo nka Primus Guma Guma Super Star kandi ashoboye, gusa muri uyu mwaka wa 2015 byaramuhiriye ubu ari mu bahatanira ibihembo by’aya marushanwa.

3. Anita PendoNi uyu ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandazi badasanzwe, kuko nta kintu na kimwe kijyanye n’imyidagaduro apfa kuburamo. Anita ni umunyamakuru, umushyushyarugamba ndetse akaba umu DJ. Uburyo yitwara muri aka kazi ke, uburyo asetsa n’imvugo akoresha asururutsa abantu ndetse n’uburyo agaragara ku rubyiniro ubwabyo, bituma akunda kuvugwa cyane mu bitangazamakuru.Ikindi Anita yakunze kuvugwaho, ni ibijyanye n’urukundo rwe n’abasore bagiye bakundana barimo Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ndetse na Producer David bahoze bakundana. Anita ariko yanakunze kuvugwaho kenshi ko yaba atwite ariko bikaza kugaragara ko byari ibihuha, muri iyi minsi micye ishize bwo ibi bikaba byaranavuzwe cyane bitewe n’uburyo uyu mukobwa yabyibushye mu buryo butari busanzwe.

6. Tidjara KabenderaTidjara Kabendera ni umugore ufite izina ritoroshye mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda. Ni umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba mu birori bitandukanye, imbyino n’uburyo yitwara muri ibyo byombi bikaba biri mu bituma akunda kugarukwaho cyane.Uyu mugore kandi uburyo afatanya n’abahanzi batandukanye mu bikorwa byabo, nabyo bituma adasigana n’ibitangazamakuru ndetse n’ibikorwa n’ibitekerezo bye bikongera uko gutuma avugwa. Uretse ibi kandi, ibijyanye n’urukundo rwe n’umugabo we akunda gushimangira cyane uburyo amukunda, bituma nabyo agarukwaho kenshi mu bitangazamakuru.

No comments:

Post a Comment