Monday 27 April 2015

Dore ibintu 10 bizakwereka ko umukobwa muri kumwe mu rukundo akwiyumvamo kandi ko muzarambana

1.Iyo umukobwa agukunda by’ukuri akaba anakwiyumvamo, uzasanga yishimira ko muganira  ndeste mukamarana igihe kirekire
Burya ngo niba umukobwa agukunda ntazigera yitesha amahirwe yo kukubona cyangwa se kukuvugisha. Kandi mu kiganiro mugirana ukabona ashaka kugusubiza buri kimwe umubajije, ugasanga arakubaza byinshi bikwerekeyeho mu rwego rwo gushaka kukumenya birambuye kandi wamubwira ko ushaka ko muvugana akambumva vuba ntashakishe impamvu z’uko atari buboneke ndetse mwaba muri no kuganira ukabona akwitegereza, agusekera, akagira n’ uruhare  mu kiganiro, iki ngo ni ikimenyetso gikomeye kizakwereka ko agukunda by’ukuri.
2.Umukobwa ugukunda by’ukuri akubwira incuti ze z’inkora mutima kandi akakwereka abavandimwe n’umuryango we ntarwikekwe
Umukobwa  iyo agukunda  nta kibazo bimutera  kukwereka incuti ze ndetse usanga anakuvuga kenshi mu gihe arikumwe na zo, ukanasanga ntakibazo afite cyo kukuvuga cyangwa se kuba ari kumwe nawe imbere y’abavandimwe be cyangwa se  ababyeyi be. 
 
3.Mu gihe muri kumwe muri kuganira usanga ashimishwa no kugukorakoraho
Niba umukobwa w’incuti yawe igihe muri kumwe akunda kugukoraho kenshi  jya umenyako rwose akwiyumvamo kuko burya ngo abakobwa muri kamere yabo umusore batiyumvamo bumva batanamwegera. Kuko iyo atagukunda yumva kugukoraho nta cyo bivuze mbese  kuko atakwiyumvamo neza.

4. Usanga akunda kukwigana mu bikorwa byawe
Nutangira kubona ibimenyetso by’uko umukobwa yatangiye kujya akwigana mu byo ukora, akishimira gukora bimwe mu byo ukora,  urugero niba ukunda nko kureba umupira ugasanga rimwe na rimwe na we afashe igihe cyo kujya ajya kureba umupira, n’ibindi azi ukunda akabiha umwanya muri gahunda ze, iki ngo ni kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko  agukunda kandi  ko yatangiye no kukwiyumvamo.

5.Agira ishyari iyo akubonanye n’abandi bakobwa

Mu gihe ufite umukobwa w’incuti yawe, wavugana n’abandi bakobwa akarakara cyangwa se akagira ishyari, cyangwase yakubonana n’abandi bakobwa agahita aza aho muri akakwiyereka kugirango ubone ahari, ni ikimenyetso kikwereka ko agukunda kuko umukobwa iyo akunda aranafuha.
6.Ashakisha impamvu zose zituma muhura
Akenshi muhura utabiteganije; aha ngo iyo akwiyumvamo aba yumva atamara akanya na gato atakubonye. Ibi bigatuma ashakisha uburyo bwose akoresha kugirango abe yakubona harimo nko kwinyuza mu nzira azi ko ukunda gucamo mu rwego rwo kugira ngo muze guhura cyangwa se agashakisha impamvu iributume muhura. Aha ngo menya ko agukunda nta gushakisha kuko aba yiyumvamo urukundo bityo akumva kukubona ariwo mutuzo we. 

7.Iyo azi ko muri buhure yiyitaho

Niba umukobwa agukunda agerageza uko ashoboye kugirango ase neza cyane cyane iyo aziko uri hafi aho cyangwa se muri busohokane. Mwaba muri kumwe ugasanga agenzura ko imisatsi ye imeze neza, ko imyenda ye ntakibazo ifite  mbese yikorera ubugenzuzi budasanzwe kuko aba ashaka ko umubonamo ubwiza budasanzwe kurusha mbere. 

8. Iyo muri kumwe ubona atekanye nta cyo yikeka

Niba ubona muri kumwe akaba atekanye nta cyo yishisha, ntatinye amaso y’abandi bamubona muri kumwe ujye umenya ko agukunda by’ukuri. Ariko ngo nubona afite impungenge zo kumarana igihe kinini nawe, ugasanga igihe muri kumwe nta mutekano aba afite rimwe na rimwe wakwifuza ko muhura ngo muganire  agashakisha impamvu zituma mutari bubonane cyangwa agashaka ko muhurira ahantu hihishe, aha ngo kurayo amaso kuko ntabwo agukunda. 
9. Aha agaciro iminsi ikomeye kuri wowe
Niba yibuka umunsi mukuru wawe w’amavuko, ugasanga arabizirikana akagutegurira  impano, ugasanga azi ibyo wagezeho mugihe runaka wenda igihe waherewe impamya bushobozi n’ibindi akaba yaguhamagara akakwifuriza umunsi mwiza, rimwe na rimwe akaba yanaguha impano idafite icyo igamije; menyako agukunda kandi ko ahora agutekerezaho akanifuza icyagushimisha. 

10. Usanga iyo ari gutegura ubuzima bwe bw’ejo hazaza nawe agushyiramo

Niba ubona ko umukobwa mukundana atakiyumva wenyine mu byo akora, cyangwa se mu byo ateganya gukora akagushyiramo, menya ko agukunda kandi yifuza ko muzarambana.

No comments:

Post a Comment